Imirimbo yo mu ijosi no mu gihimba yambarwaga nabo mu Rwanda rwo hambere


Imirimbo yo mu ijosi

Urunigi 

Inigi: ni imitamirizo y’amasaro manini cyangwa aringaniye yabaga atunze ku kagozi k’umuvumu. Zambarwaga mu ijosi, mu ruhanga, ku maboko cyangwa mu mayunguyungu. Hariho ubwoko bw’urunigi bitaga urunigi rw’ikirezi. Ni urunigi rwabaga rukoze mu masaro manini y’umweru n’ay’umutuku. Rwakundaga kwambarwa n’abagabo, Hariho n’urunigi rukoze mu masaro manini y’umweru n’ubururu rwakundaga kwambarwa n’abagore. Umutambya wo wari ubwoko bw’urunigi rwabaga rugizwe n’amasaro atunze ku kagozi k’icyuma hanyuma bakarufungisha akagozi k’ubuhivu.

Inigi kandi, abagore, abakobwa n’abana bashoboraga no kuzambara mu mayunguyungu, ni izo bitaga inigi zo mu nda. Hari n’abazitakaga ku myambaro.

Ikirezi : cyari igikonoshwa (coquillage) cy’umweru. Abagabo n’abagore bagitungaga ku kagozi hanyuma bakacyambara mu ijosi ku buryo gitendera mu gituza. Hari ubwo abagore bambaraga bibiri ku buryo kimwe kiba kiri hejuru y’ikindi. Hari n’ubwo ikirezi bagitungaga ku kagozi hamwe n’amasaro.

Hari n’imitako bitaga imidende, yambarwaga n’abagabo bishe ababisha barindwi ku rugamba cyangwa abagore babyaye karindwi.

Abana bo bambaraga mu ijosi cyangwa mu mayunguyungu inkondo. Zari uduti tubaje ku buryo tuburungushuye cyangwa dushushe nk’umwashi, turi hagati y’icumi na mirongo itatu. Akenshi twabaga duhambiranyije ku ruhande rumwe. Hari n’igihe badutungaga ku kagozi hamwe n’ibirezi maze abana bakabyambara mu ijosi. Inkondo zatumaga umuntu amenya aho umwana aherereye kuko zagendaga zikomanaho.


 

Category: Amateka · Tags: , ,

Comments

One Response to “Imirimbo yo mu ijosi no mu gihimba yambarwaga nabo mu Rwanda rwo hambere”
  1. bagorozi says:

    Iyi foto mureba ni iya Nyamuhenda wa Kajeje, umugaba w’Igitero cy’imigogo ku ngoma ya Rwabugiri, ari na cyo cya nyuma u Rwanda rwagabye mu mahanga.

Leave A Comment

Subscribe