Rwanda : Imigani migufi iranga umuco rusange w’Abanyarwanda kandi itoza gukora iki cyangwa kiriya mu kwimakaza imibanire myiza

Imigani migufi ariyo bakunze kwita “Imigani y’imigenurano” nubwo ivugitse mu buryo bunyarutse, irusha ibindi byose kuranga umuco rusange w’Abanyarwanda. Ushaka kumenya uburezi n’uburere cyangwa imibanire y’abantu bya Kinyarwanda wabisangamo.

Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza ,umugani n’ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo. Umugani uvuga ukuri ,ariko muri kamere yawo ntabwo wo uba ari ukuri nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti http://rw.wikipedia.org/wiki/Imigani_migufi_y%E2%80%99 Ikinyarwanda . Mu rwego rwo guteza imbere umuco mwiza n’indangagaciro na kirazira mu Banyarwanda imwe mu migani migufi yaracibwaga kandi igafasha bamwe kwitekerezaho,kwisubiraho,gukomeza ubutwari bwabo,kwihangana,kubana neza,gutabarana,gufashanya,kugira ubumwe,n’ibindi.

Dore ingero zimwe na zimwe  mu ngero z’imigani migufi yakundaga gukoreshwa mu Rwanda rwo hambere ariko igikoreshwa no mu gihe cya none n’ubwo bitakiri cyane nka mbere.

Ababiri bashyize hamwe baruta umunani barasana, Ababiri baruta umwe,Ababurana ali babiri umwe aba yigiza nkana,Abacuranye ubusa basangira ubundi,Abadapfuye ntibabura kubonana,Abagabanye imbisi (inyama) ntibagabana umufa,Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe.

 

  • Abagabo
  • bararya imbwa zikishyura.
  • Abagira amenyo baraseka.
  • Abagira amenyo ni museke.
  • Abagira inyonjo bagira ibirori.
  • Abagira iyo bajya baragenda.
  • Abagiye inama Imana irabasanga.
  • Abagore bagira inzara ntibagira inzigo.
  • Abagore baragwira.
  • Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari).
  • Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo.
  • Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi.
  • Abantu bibuka imana iyo amakuba yababanye menshi.
  • Abasangira bashonje ntawusigariza undi.
  • Abasangira basigana imbyiro.
  • Abasangira bike bitana ibisambo.
  • Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo.
  • Abasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya.
  • Abatanye badatata barasubirana.
  • Abateranye imigeri ntibahishana amabya.
  • Abavandimwe iyo bavumbitse akaguru, uvanamo (ukuramo) akawe.
  • Aberekeranye ntibabura kwendana.
  • Aboro babiri ntibasangira umwerera.
  • Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi (amazi).
  • Abotanye kera ntibahishanya amabya
  • Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na) bene yo.
  • Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo.
  • Agahinda si uguhora urira.
  • Agahwa kari k’uwundi karahandurika.
  • Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge.
  • Agakecuru gahaze gakina n’imyenge y’inzu.
  • Agakono gashaje karyoshya ibiryo
  • Agakono gashaje niko karyoshya imboga..
  • Agakungu gakuna imbwa.
  • Agakungu iyo gashize agashino kayora ivu.
  • Agakungu kavamo imbwa yiruka.
  • Agapfa kabuliwe ni impongo.
  • Agapfundikiye gatera amatsiko.
  • Agasaza kamwera akandi kazakamwa?
  • Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza.
  • Agasozi kamanutse inka kazamuka indi.
  • Agashyize kera gahinyuza inshuti.
  • Agashyize kera gahinyuza intwari.
  • Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.
  • Agatinze kazaryoha ni agatuba k’uruhinja.
  • Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
  • Ahanze ubwana hamera ubwanwa.
  • Aharaye inzara haramuka inzigo.
  • Ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu.
  • Ahari ubuhoro umuhoro urogosha.
  • Aho guhana umupfu wayobya umuvu.
  • Aho gupfa none wapfa ejo.
  • Aho gupfa wakena.
  • Aho gutera Gitera watera ikibimutera.
  • Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro.
  • Aho ihene yonnye ihoramo.
  • Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka.
  • Aho imbwa yaririye ntihava.
  • Aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye.
  • Aho udateze umugeni ntuhanga umugayo.
  • Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.
  • Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki.
  • Aho umutindi yanitse ntiriva.
  • Aho umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu.
  • Aho uniga urahasanga umuhogo.
  • Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo.
  • Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye.
  • Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe.
  • Aho yanyuze (imboro) ntihaca urwango.
  • Aho yonnye (ihene) ihoramo.
  • Ak’imuhana kaza imvura ihise.
  • Akababaje ababiri karabateranya.
  • Akababaje umutima kazindura amaguru.
  • Akabaye icwende ntikoga.
  • Akabi gasekwa nk’akeza.
  • Akabikora kabizi gateka imboga karitse.
  • Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako.
  • Akagabo gahimba akandi kataraza.
  • Akaje gahimwa n’akakazanye.
  • Akaje karemerwa.
  • Akamasa kazaca inka kazivukamo.
  • Akameze ku murizo w’imbwa karimba kawuciye.
  • Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
  • Akarusha imbwa kwota karashya.
  • Akaryoshye ntikariwe mu rw’undi.
  • Akatari amagara karahahwa.
  • Akazapfa kabungira akazakica.
  • Akazu gato karya ubwatsi.
  • Akebo kajya iwa Mugarura.
  • Akeza karigura.
  • Akeza karimara..
  • Akiziritse ku mugozi gashirwa kawuciye.
  • Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye.
  • Ako iminsi iteruye ntikajya karemera.
  • Ako imuhana kaza imvura ihise.
  • Ako umukobwa ashaka karamugarika.
  • Amaboko atareshya ntaramukanya.
  • Amacumu y’inda ntashira igorora.
  • Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.
  • Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro.
  • Amagara araseseka ntayorwa!
  • Amagara ntaguranwa amagana.
  • Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza).
  • Amaherezo y’inzira ni mu nzu.
  • Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
  • Amareshya mugeni siyo amutunga.
  • Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
  • Amashyi make yimisha umwana impengeri.
  • Amaso y’igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma.
  • Amasunzu si amasaka.
  • Amata make amena menshi.
  • Amata y’umukobwa aba imbere.
  • Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.
  • Amavuta y’umugabo ni amuraye ku murundi.
  • Amazi make aharirwa impfizi.
  • Amazi arashyuha aliko ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho.
  • Amirariro atera amimaro.
  • Amenyo ni amabuye.
  • Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.
  • Amirariro atera amimaro.
  • Arenze umusozi arivovota aramutuka.
  • Atari ayawe ntakurara kumubili.
  • Ayo impumyi uyabara itashye (inka).
  • Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi.
  •   Nubakira imisure sinishinze imilizo yazo.
  •   Nuhigimye aba avuze.
  •   Nuwapfuye ejo ntaririrwa.
  •   Nuwaraya imbwa yarya inzungu.
  •   Nuwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.
  •  Nyamwanga kwumva ntiyanze kubona.
  •   Nyamwanga yanze n’uwamuhaye inka.
  • Nyina w’umukungu ntabyina nabi.
  •   Nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa.
  •  Nyiramaso yerekwa bike ibindi yirebera.

 

  • Babona isha itamba bagata urwo bambaye.
  • Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya sose.
  • Bagarira yose.
  • Bagarira yose ni umwana w’umunyarwanda.
  • Bagarira yose ntuzi irizera.
  • Bagutumye umurozi w’umugore uhera kuri nyoko.
  • Banegurana ari inege ba nenge itirora.
  • Baranyerera yaguye Jinja.
  • Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro.
  • Barihima ni mwene Mujinya.
  • Bavuga ibyigondoye umuhoro ukajya imbere.
  • Batutira henshi ntibazamenya iyo bataye imihoro.
  • Bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara.
  • Bazirunge zange zibe isogo imboga zirura.
  • Bene amazuru meza ntibaburana n’ibya nyuma.
  • Bene imitsima bayitsimbarayeho.
  • Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati “mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse”.
  • Biguma bigeze kumunwa.
  • Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
  • Bucya bucyana ayandi.
  • Bucya bwitwa ejo.
  • Buhoro buhoro bwagejeje umuhovu (pfu) ku ruzi.
  • Buhoro buhoro nirwo rugendo.
  • Burya mukaso ntaba ari nyoko.
  • Burya si buno.
  • Byagaze iruta byabuze.
  • Wabanguka ngo ushimwe, ugasanga umugayo wagutanzeyo.
  • Wanga gucyura ihene hakibona, bwakwira ugahebeba nka yo.
  • Wanga kwenda umuja bugacya atwite.
  • Wigana ingendo y’undi ugatagataga.
  • Wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye.
  • Wima igihugu amaraso, ,imbwa zikayanwera ubuntu.
  • Wiringira amahoro amaherere ari inyuma (yaraye ku nzira).
  • Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo.
  • Wirukana imbwa akari cyera ukayimara ubwoba.
  • Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.
  • Wishinga imishinga y’imishino ugasarura imishumi y’ishati.
  • Wishinga innyo y’undi iyawe ikarangara.
  • Witaba kare ugatumwa kure.
  • Ribara uwaribonye.
  • Ruliye abandi rutakwibagiwe.
  • Runo si u Rwanda ni urwandiko.
  • Rurarya ntiruhaga.
  • Ruza rutwara abaseka.
  • Sakindi izaba ibyara ikindi.
  • Sakwe sakwe irutwa na so araroga.
  • So aguha umugore ntamukwendera.
  • So ntakwanga, akwita nabi.

Izi ni zimwe mu ngero nke zitandukanye z’imigani migufi yakundaga gukoreshwa mu Rwanda rwo hambere kandi n’ubu igikoreshwa,ikaba ari umugabane w’ubuvanganzo nyarwanda ubumbatiye umuco,utuma umuntu amenye icyo agomba gukora mu gihe gikwiye,cyangwa se amenya ko iyo awuciriwe baba bamushimye,bamugaye,bamurarikira kwisubiraho,bamushimira ubutwari,bamusaba gukomeza,bamushimira ingeso nziza,n’ibindi. Ibyo bikaba bituma umuco biha agaciro umuco nyarwanda kandi bigafasha abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi n’imibanire.

Category: Imigani · Tags: , ,

Leave A Comment

Subscribe