Ruganzu Ndoli

Ruganzu yari umwami w’Ikirangirire ku buryo mu maso ya Rubanda yakoraga ibitangaza. Bimwe mu byo yitirirwaga yakoze n’ink’ibi bikurikira nk’uko tubikesha urubuga wikirwanda.org:

  • Ibuye rya Bagege,ryo mu Gakenke ho mu cyahoze ari Komini Nyarutovu muri Ruhengeri (Ubu ni mu Karere ka Gakenke ) ngo ryararaga ribunga risenyagura amazu n’ibiti ,maze umunsi umwe Ruganzu ararihagurukira arisekura ubuhiri aritegeka kutarenga umutaru ,na n’ubu ntiryongeye kubungera no kurimbura ibintu.
  • Ikirenge cya Ruganzu,cyo mu mpinga ya Ruganda hafi y’Umurwa wa Ruganzu wari i Ruganda ho muri Komini Tare muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Rulindo ) ari naho Ruganzu yimikiye Kalinga isimbura Rwoga Abanyabungo bari baranyaze u Rwanda.

Icyo « Kirenge cyari ahantu h’ubuvumo,ari ibuye riteye burenge n’amano n’agatsinsino,rubanda ikacyitirira Ruganzu

.Abakobwa bahanyuraga bahiraga ishinge bagasasira « Ikirenge cya Ruganzu  » bagacyura ubuhoro.Abashinwa ubu bahanyujije kaburimbo i Ruganda,batabitse aho hantu iby’abo bakobwa b’abakerarugendo birangira bityo.

Ruganzu yari afite ingabo zitwa « IBISUMIZI »Wari umutwe w’ingabo ze,zari intwari zikabije kurwana,ku buryo Ruganzu yigaruriye amahugu abikesha Ibisumizi.Dore urutonde ry’ibihugu bimwe na bimwe Ruganzu Ndoli yigaruriye :

-Ubunyabungo bwa Ntsibura Nyebuga wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare. Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya Ubunyabungo akabugusha ruhabo.Ahera ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma naryo ararinesha.

-Ruganzu arakomeza atera Nzira wa Muramira Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro ,nibwo amucuze inkumbi Abasizi bamuririmba bamwita Cyambara-Ntama,cyigaruriye u Bugara.

-Ruganzu ntiyagoheka yigarurira u Bunyambiriri bwa Gisurere cy’i Suti ho muri Komini Musange muri Superefegitura ya Kaduha (mu Karere ka Gisagara ) agerekaho n’u Bwanamukari bwo muri Butare ,yica Nyakarashi w’i Zivu ho muri Komini Shyanda( ubu ni mu Karere ka Gisagara ) yica na Mpandahande w’i Ruhande ahubatse Kaminuza nkuru y’u Rwanda,arakomeza atera Nyaruzi Umwami w’i Burwi amutsinda mu Mukindo wa Makwaza ho muri Komini Kibayi (ubu ni mu Karere ka Gisagagara ) atsinda atyo Abarenge.

-Ruganzu ntiyanyurwa, yogoga imanga n’impinga z’u Rutsiro ,yigarurira u Bugoyi ,n’i Byahi n’ u Bwishya arenga Ibirunga yigarurira u Bufumbira bw’u Bugara ,ibyo bikaba ibigwi bya Ruganzu ,agatsinda izina niryo muntu ! Ngibyo bimwe mu byo Ruganzu Ndoli yabashije gukora yagura u Rwanda arugeza ku rwego rwiza. Ubutaha tuzarebera hamwe ibigwi by’umwami Yuhi Gahindiro.

 

 

 

Leave A Comment

Subscribe