Umuyobozi w'Akarere udahemuka Aimable yatanze ikiganiro ku mateka y'ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe banenga abayeyi kutabasobanurira amateka ya Jenoside

Urubyiruko rwitabira ibiganiro bitangwa mu cyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi,  rugaragaza amatsiko yo kumenya ukuri ku byabaye, kuko ababyeyi babibahisha. Tariki 9/04/ 2016, Mu kiganiro ku mateka y’ingengabitekerezo ya Jenoside cyatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda, bamwe mu rubyiruko bagaragaje ko badasobanukiwe n’uburyo amacakubiri yabibwe […]

m_5

Uko abantu bavuga ku nkomoko y’ahitwa Gacurabwenge

Izina“Gacurabwenge”,santere y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Kamonyi, rikomoka ku migambi yo guhishira ubujura yacurwaga n’abaruhukiraga bavuye mu butumwa bwa ba shebuja. Umusaza Murenzi Ramadan avuga ku mvano y’izina Gacurabwenge Mugenzi Ramadhan, ufite imyaka 64, avuga ko mu mateka yabwiwe n’ababyeyi be, bamusobanuriye ko izina Gacurabwenge ryiswe n’abatunzi bavaga kugura inka mu Buganza berekeza mu Kinyaga, […]

Category: Amateka, Featured, featured1, Kinyarwanda · Tags:

m_2

Amateka y’ahantu hitwa « Mu miko y’abakobwa »

« Mu miko y’abakobwa » ni ahantu ndangamateka. Ni agace gaherereye mu Kagari ka Mukore mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero.   Aha niho mu Miko y’abakobwa Ni agace gato gafite ubuso bwa are 20, harangwa n’ibihuru birimo igiti cy’umuko gikikijwe n’ibindi biti bigufi n’ibirebire hamwe n’ibyatsi byurira, bihora byose bitohagiye. Cyuzuzo Nkundabagenzi Sylivere, umunyeshuli […]

Category: Amateka, Featured, featured1, Kinyarwanda · Tags:

Harimo kubakwa agasoko kazafasha abahakururiza gukorera heza kandi hasukuye

Inkomoko y’ahantu hitwa “Gasasangutiya”

Gasasangutiya ni agasoko kari mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu. Gacururizwaho byinshi byiganjemo ibiribwa. Bitewe n’izina hitwa usanga ababyumvise n’abahageze bagira amatsiko ku mpamvu bahise iryo zina. Mu gushaka kumenya inkomoko y’iryo zina twaganiriye n’abo muri ako gace maze batangaza impamvu y’iri zina rya “Gasasangutiya”ritera bamwe amatsiko. Barayavuga umwe […]

Imiziro y’amagambo ku nka iracyakurikizwa

Inka n’amata bigira inyito byihariye mu muco wa Kinyarwanda

Kungurana ibitekerezo kuri aya magambo bifasha cyane cyane abana bari kubyiruka muri iyi minsi ; kugirango babashe kumva amagambo uburyo yakoreshwaga kera ku bintu  abanyarwanda bahaga agaciro kurusha ibindi. Kubera agaciro abanyarwanda duha ibintu bimwe na bimwe mu muco wacu wa Kinyarwanda nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ndetse n’umwami ,  hari amagambo […]

Sobanukirwa n’inkomoko y’umugani “Yatuye Ibishyito”wakomotse kuri Ruganzu umwami rukumbi wabaye umutasi mu bami bose

Abatabazi b’abacengeri mu Rwanda rwo hambere

Mu mateka y’isi kugeza ubu, ibihugu byarwanaga intambara bigamije kwigarurira ibindi bikaguka byashoboka bikaba byatwara isi yose. Abenegihugu bajya muri izo ntambara babizi neza ko iherezo ari ugupfa cyangwa gukira. Amateka y’u Rwanda ntatandukanye n’ay’ibindi bihugu kuri iyo ngingo. Itandukaniro riri mu mateka y’u Rwanda ni abarwanyi bitwaga abatabazi b’abacengeri. Aba biyemezaga gupfira u Rwanda […]

Musanze: Imvano y’izina rya Gasantere “Muryanyirambundi”

N’ubwo amateka y’iryo zina atazwi neza  ariko Byiringiro Sylvestre, umusaza w’imyaka 61 wavukiye  muri ako gasantere  karemeramo isoko ndetse akanahakurira,   avuga ko iryo zina rikomoka ku musaza witwa Munyampeta  wari utuye aho atanga ikibanza cy’isoko, abantu bagenda bahatura buhoro buhoro. Habumuremyi  Alexandre,  umwuzukuru wa Munyampeta  na  we  ashimangira ko rikomoka kuri sekuru ariko akaba atamuzi […]

Nyuma yo kwanga gucumbikira umwami Ruganzu Ndoli “Habaye imara”sobanukirwa n’inkomoko y’iyi nsigamigani

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye ahantu hashize abantu ,cyangwa ibintu byari bihijihije; ni bwo bagira bati: «Habaye I Mara». Wakomotse ku musozi witwa Mara wo mu Busanza (Rusatira-Butare); ahasaga umwaka w’ i 1500. Ruganzu Ndoli yamaze kuva i Karagwe k’ Abahinda kwa nyirasenge Nyabunyana agarutse kubura u Rwanda, abiru bararumutambagiza, bamwereka rubanda, bababwira ko […]

“Yagiye nka Nyomberi” Menya inkomoko y’uyu mugani

Uko intambara yo ku Rucunshu yarose

Intambara yo ku Rucunshu yabereye ku Rucunshu muri Komini ya Nyamabuye i Gitarama (ubu ni mu Karere ka Muhanga) mu mwaka w’1896, hagati y’abari ku gice cy’umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n’abari ku gice cy’umwami Mibambwe Rutalindwa. Ku gicamunsi imvura ijojoba ngo abatwa b’ibwami bo mu mutwe witwa Urwiririza barimo kwagika imizinga […]

Menya inkomoko y’umugani “Yigize kahangaharya” waciriwe Hangaharya nyuma yo kwigomeka ku mwami

Kuki umwami Musinga yiswe Yuhi aho kwitwa Mibambwe?

Musinga amaze gufata ubutegetsi havutse ikibazo cyo kutumvikana ku izina ry’ubwami yagombaga gufata. Abiru bamwe bashakaga ko yafata irya Mibambwe kuko yambuye ingoma Rutarindwa waryitwaga, abandi bagashaka ko yakwitwa Yuhi ngo kuko n’ubundi uwari gusimbura Mibambwe ari ryo yagombaga kwitwa. Abari bashyigikiye irya Yuhi barimo na Rukangirashyamba bavugaga kandi ko yakwitwa Yuhi kuko ngo irya […]

Subscribe