Inkomoko y’insigamigani “Arareba nk’Uruhango zireba I Masaka”

Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu uteze amaso utari bumuhe icyo yihaga ni bwo bavuga ngo: «Arareba nk’Uruhango zireba i Masaka». Wakomotse ku nka za Gashagaza ka Mutimbo; ahasaga umwaka w’i 1800. Hambere ku ngoma ya Yuhi Gahindiro, hariho umuntu w’umutoni we witwaga Rugaju rwa Mutimbo;yari yarakize birambuye,afite akatsi ko hepfo n’ako haruguru y’ inzira. […]

Category: Insigamigani · Tags:

Zihorana ishya

Iki gisigo cy’imikarago 110, cyirarata intsinzi y’u Rwanda ubwo rwatsindaga Bushi, cyane cyane ku ngoma ya Rwabugili.   Zihorana ishya zifite Imana Izi nkungu za Mwikorana-bukungu, Wa Mwikomera-rume na Cyera-bato Munagana yigura inkungu na Kiremba. 005 Ye Barenge b’inkungu za Mukiga   I Rukiga bigura Nyabarinda i Butara, Zitagaranya imihana y’abandi bami Zifite imigisha zimirije […]

Category: Insigamigani, Kinyarwanda · Tags: ,

Umwami w’imigisha

Iki gisigo cyo mu bwoko bw’Ikobyo kirarata ibigwi by’umwami Rwabugili wigabije Bumpaka mu mwaka wa 1867-1868.   Umwami w’imigisha Arusha abandi Imana, Mwebwe bene inama imwe N’ingoma ya Ngozi. 005 Rugwiza-mirimo rwa Mirango   Ya Burega bwa Ndahise, Rubisi yanganira Rugenzi na Rugina. Abagoma bagwira ingoma i Rukiga, Rukundo we na Nkwanzi 010 Bwira muyigura. […]

Category: featured1, Insigamigani, Kinyarwanda · Tags:

Ubwami bugira ubwoko

Iki gisigo cyo mu bwoko bw’Ikobyo, ni cyo cya mbere cy’umusizi Singayimbaga mwene Nyakayonga. Cyagejejwe ku mwami Kigeli IV Rwabugiri. Iki gisigo kikaba kibasira agatsiko k’abari bashyigikiye uwitwaga Nyamwesa utaremeraga Rwabugili nk’umwami. Uyu musizi yarabibasiye yerekana ko batabereye kuba abami.   Ubwami bugira ubwoko Bwoko bw’Imana, Rugira yareze ikumera mu nda. Abibeshya ngo ni Abami […]

Category: Insigamigani · Tags:

Abami bacu bagira Imana itsinze

Iki gisigo kiri mu bwoko bw’Ikobyo, uwagihanze ari we Mukwakwanya, yagituye Mutara II Rwogera mbere yo kwigabiza Gisaka. Uyu musizi aravuga uburyo urwo rugamba bazarutsinda.   Abami bacu  bagira Imana itsinze Nsinzi ya Nkoni ya Rukorera, Zagendanye na Rukanda-bikobo. Rugenza-mburi yaragiye 005 I Bukabuza-yombi bwa Nyamato   Bakahatsinda iryo shyaka. Nzi n’uko batsinda batari butsimburwe […]

Nivugire ingoma

Iki gisigo kigufi cyahimbwe n’umusizi Mutsinzi, kiravuga uduce tundi twigaruriwe n’u Rwanda, ari two Gisaka, Ndorwa, Ijwi na Bushi. Kigakomeza kivuga ko akandi gace kazigarurirwa n’u Rwanda ari Burundi.   Nivugire ingoma Imfizi ndagiye yaganje, Mwebwe Baganza b’i Mudatukura Ba Mutukuza-ndoro wa Mutima, 05 Warasana i Bwanga-gutukura.   Henga ntege amaso yanjye, Nyamisare agiriye inka […]

Category: Insigamigani · Tags:

Nimirije Mwurire imbere

  Iki gisigo kigufi kiri mu bwoko bw’Ikobyo. Kirarata imitsindo ya Nkoronko umwana wa Rwogera, ubwo yatsindaga u Burundi na Nkore. Nimirije Mwurire imbere Mberwa n’imbabazi, Za Rubabaza-bakinzi rwa Mikore. Ngo ngere i Mahembe mbona u Busanza, 05 Nkebutse mbona umusozi wakunze Ufite Imana mu bitwa hejuru. Henga ngire njyane uruhisho I  Giseke kwa bene […]

Category: Insigamigani, Kinyarwanda · Tags:

Naraye mu mpaka z’inzira

Iki gisigo kigufi cyahanzwe n’umusizi Mutsinzi. Uyu musizi yari atuye mu Matyazo hafi y’i Butare mu gihe umwami Rwogera yari atuye i Mukingo hafi ya Nyanza. Uyu musizi yaraye amajoro ashaka aho azanyura ngo agere ku mwami. Aya magambo yanditse agaragaza ko yahuye nawe.   Naraye mu mpaka z’inzira Iyamunshyikiriza vuba, Ruvumba-ntambara rwa Mikore Ndamutekereza […]

Impamba itazakugeza I Kigali uyirira ku Ruyenzi

Impamba itazakugeza I Kigali uyirira ku Ruyenzi

Uyu mugani baca ngo impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi wakomotse ku ngabo z’ i Nduga zari ziri mu rugerero ku Ibuye rihetse irindi,i Nyabugogo ahayinga umwaka w’ 1700. Igihe kimwe Abagesera bateye urugerero rw’ u Rwanda rwari ruherereye i Kigali ku murenge wa Busasanzobe bwa Musimba, ahayinga umwaka w’ 1700, hari ku ngoma […]

3

Yaraye rwantambi insigamigani yakomotseho indi migani 2 yamamaye

Imigani ngo “Wirukana umugabo kera ukamumara ubwoba”, n’undi ngo: “Ubugabo butagaruka babwita ububwa!”ni  imwe mu yakomotse ku nsigamigani igira iti “Yaraye rwantambi”. Dore ahakomotse umugani ngo: “Naka yaraye rwantambi cyangwa arasa n’uwaraye rwantambi”. Wakomotse kuri Sekayange ka Nyakazana mu Mvejuru (Butare); ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ahayinga umwaka w’i 1700.  Bawuca iyo babonye umuntu umerewe […]

Category: Featured, featured1, Insigamigani, Kinyarwanda · Tags:

Subscribe