Itorere Inyamibwa ryiyubatsemo ubushobozi none rigeze aho gutanga
Itorero Inyamibwa ntirikiri iryo gukura mu bwigunge abanyamuryango baryo gusa ahubwo risigaye rifite ubushobozi bwo guhagararira igihugu cyose.
Inyamibwa rimwe mu matorero yo mu Rwanda muri iyi minsi ari kwigaragaza cyane mu bikorwa byo kwimakaza umuco nyarwanda, ryerekana kandi rikigisha abakiri bato ibijyane n’umuco nko kubyina, kwivuga, kuvugira Inka, amakinamico n’ibindi bijyanye n’umuco wa cyera.
Iri torero ryavutse mu mwaka w’1998 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, rivukira mu mumuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 (AERG) wo muri iyi kaminuza.
Inyamibwa zashinzwe mu rwego rwo gususurutsa no gukura mu bwigunge bamwe muri aba banyeshuri, bari baratewe na Jenoside.
Nk’uko bitangazwa na Flugence Kwizera umuyobozi waryo, ngo iri torero ryafashaga mu guhuriza hamwe abanyamuryango ba AERG, ati: “ryaje kugirango rifashe abana bari bafite ibikomere bya jenoside kutihugiraho ngo bitekerezeho cyane”.
Iri torero magingo aya rigizwe n’abanyamuryango 128 biganjemo ab’igitsina gore, ryakundwaga gufatwa nk’itorero ry’abanyabibazo, ryaje kuzamukira muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho ryatangiye kujya ryitabira ibitaramo byo muri kaminuza byoroheje ndetse n’ibikomeye.
Lambert Niwenshuti, umwe mubabaye abayobozi b’iri torero mu gihe ryari ritarabasha kwiyubaka, avuga ko babanje guca mu bibazo byinshi birimo n’iby’ubukene kuko n’imyambaro babaga bakoresha yabaga ari imitirano.















Follow Us!